Trulli
Lambert Mende yongeye kwikoma Ububiligi n’ibindi bihugu by’ibituranyi kwivanga mu matora…

Lambert Mende yongeye kwikoma Ububiligi n’ibindi bihugu by’ibituranyi kwivanga mu matora…

IMUHIRA

KINSHASA, RDCONGO –  Mu kiganiro yagiranye nabagenzi bacu ba ACTUALITE .CD kuri uyu wa Kane tariki 13/9/2018,minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa leta ya Kabila ,Lambert Mende aramagana kwivanga kw’Ububiligi n’ibihugu bimwe by’ibituranyi mw’itegurwa ry’amatora arigutegurwa mu gihugu.

Ibi akaba yabivuze nyuma y’urugendo rwa Didier Reynders,minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi i Pretoria,Luanda,n’i Brazzaville .Lambert Mende yashimangiyeko ikibazo cy’itegurwa kw’amatora kireba  Congo yonyine.

Mende yagize  ati “Ntabwo Tur’intara y’Ububirlgi,nta nubwo turigihugu cy’Uburaya.Didier Reynders na reta yiwe akorera baracyatekerezako Congo itarabona ubwigenge “.

Lambert Mende utazawifata mu magambo yongeye kwibutsa abantu ko igihugu c’Ububiligi kigokomeje gukora ibi ciyibagizako Congo bashinja kuba aribo bishe umuyobozi w’ubwigenge bwabanyecongo wanatowe binyuze mu matora bwana PATRICE EMERY LUMUMBA.

Yavuzeko bakagombye kuba barasabye i mbabazi igihugu ce.Yakomej’avugako itegurwa ry’amatora ari ipfundo nyaryo ry’ubusugire bw’igihugu icaricyo cyose.

“Turashobora kugira imigenderanire n’ibihugu mu bindi byose bijanye n’ubutwererane ukuye mu matora yokwihitiramo inzego n’icyerekezo cy’igihugu”.

Kugeza ubu ibhugu byinshi by’amahanga ntabwo bivuga rumwe n’igihugu ca Congo kubijanye n’amatora yumukuru w’igihugu arigutegurwa muri uyu mwaka mu kwezi kwa 12.

 

Gira Ico Uvuze kuri iyi nkuru...

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Copyright © 2012 - 2018 - All Rights Reserved. Uru rubuga rugenzurwa na Imurenge News Agency.

Back to Top