AMATEKA

AMATEKA YACU

Urubuga Imurenge.com rwashinzwe ho mu mpera z’umwaka wa 2010 nyuma y’igitekerezo abasore bari batuye muri California, Leta zunze ubumwe z’Amerika, bagize. Iki gitekerezo bakigize nyuma yo kubona uburyo Umunyamurenge ataye agaciro haba muri Congo ndetse no mu bindi bihugu by’amahanga, cane cane mu bihungu byo mu karere k’ibiyaga bigari ndetse n’ibya Afurika y’ubuseruko. Ikindi cateye aba basore gutekereza gushiraho iki gikorwa nuko Umunyamurenge atagiraga aho avugira nkuko bikunze kugaragara mu bandi bantu hirya no hino kw’isi, aho usanga bafite ikintu kibahuza cangwa aho bahurira bakaganira amakuru y’iwabo.

Burya ngo urutazimuye rurazima; kandi ngo abaja inama Imana irabasanga. Kimwe n’abandi bantu batuye isi, Abanyamurenge bafite ibikorwa byinshi bakora mu nzego zose harimo n’urwego mpuzamahanga, ariko ugasanga babarirwa mu yandi moko bitewe nuko badafite uruvugiro. Ibi byatumye izina ryabo rita agaciro.

Aba basore bamaze kwitegereza uburyo Abanyamurenge bagenda bagwira mu mahanga, basanze ari ngombwa gushinga urubuga ruzabahuza aho bazaba  bari hose ku migabane yose y’isi. Ntawashidikanya ko iyi migabane yose idatuwe n’Umunyamurenge. Uko bagenda bagwira mu mahanga, niko abahavukira nabo biyongera. Aba basore babonye ko ari byiza kwandika amateka yaranze Abanyamurenge kuva bakandagiza ikirenge k’ubutaka bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kugeza uyu munsi.

Hariho ibyiza byinshi biranga umuco w’Abanyamurenge batakagombye kwibagirwa. Ibi kandi bizafasha cane cane abana bavukira mu mahanga kugira ngo bazamenye amateka yaranze ba se, ba sekuru, ndetse na ba sekuruza babo. Ibi bizahesha Umunyamurenge ishema mu mahanga ndetse no mu moko baturanye. Uru rubuga kandi rwabereyeho kugira ngo Abanyamurenge bazarushirizeho kumenya ibibera iwabo uko bukeye n’uko bwije, aribyo bizabahesha kutibagirwa gakondo bahawe n’Imana hano kw’isi i Murenge.

Abakuru barayamaze bati, “Amazi arashuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho.” Nubwo Abanyamurenge bakwiriye amahanga, ntibakagomba kwibagirwa inkomoko yabo, ngo bibaheshe kwivanga n’imico y’amahanga, ahubwo bakagombye kwibuka, kumenyekanisha no kuzamura aho bakomoka; yuko nubwo baakwivanga ndetse bakiyoberanya, ntibazasa n’abanyamahanga. Ntawe uzabaha agaciro batabanje kukiha ubwabo bonyine.

Bimwe mu bizagarukwaho kuri uru rubuga harimo amakuru, amateka n’indirimbo z’abaririmbyi, umuco, ibikorwa by’amashirahamwe, ivugabutumwa, kugira neza, iterambere i Murenge, n’ibindi byinshi.

Mwisange kandi mwisanzure kuri uru rubuga.

Murakoze!

Copyright © 2017 All Rights Reserved.

Search

Uru rubuga rugenzurwa na Humura, Inc.

Back to Top

Optimization WordPress Plugins & Solutions by W3 EDGE