Turakohereza amakuru kuri Email

Waba wifuza gufasha? Tanga uko ushoboye uzaba umurimo w’agaciro.

Published on Sep 23, 2016 by Ubwanditsi
Fasha abawe uzaba ukoze

Fasha abawe uzaba ukoze.

IMURENGE.COM – Bwambere Imurenge.com yatangijwe gahunda yo gushigikira no gufasha mu guteza imbere birimo kubaka no gushigikira amahoro mukarere k’imisozi miremire. Iyi gahunda igamije guteza imbere  iwacu mu Minembwe, haba mu gutanga amazi meza (Amavomero ya kijambere), kubaka amavuriro, amasomo ndetse cane cane no gushigikira abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 10-17 kwiga amasomo yabo.

Nkuko mwese mubizi, abana b’abakobwa bahura n’ibibazo byinshi, mugihe usanga bashakwa hatari bwagere cangwe bagatangwa na basaza babo batari bwakwize imyaka yo gushakwa.

Bimwe mu bibazo bakunze guhura nabyo harimo  ku bijanye n’ubuzima banyuramo bibaviramo gukora no gukoreshwa gashakwa hakiri kare cangwe bigatuma batwara inda zitateganyijwe no kuba bakwanduriramo indwara ninshi. Aba bana kandi bakunze guhura n’ibibazo by’ihohoterwa ntibamenye uko babyikuramo.

Muri iyi gahunda rero, urubuga www.imurenge.com yahise mo gufasha bimwe mu bikorwa bizafasha urubyiruko cane cane abana b’abakobwa gukomeza amasomo yabo. no kubafasha kubunvisa ko gushakwa hakiri kare bituma batakaza byinshi byari bitenyirijwe imbere yabo.

Niba ukunda abawe n’ibyawe fasha Imurenge n’abahatuye mu gutanga uko ushoboye kose kugira ngo bashikibacu babe ho mu buzima bwiza kandi bunejeje.

Tanga uko ushoboye uzaba ukemuye ikibazo cyibasiriye bashiki bacu. Kanda hano munsi utange byibuze ama Dollar 1 kugeza 10 uzaba ukoze.

https://www.gofundme.com/imurenge-com

REBA VIDEO YA UGEAFI:

 

One Response to Waba wifuza gufasha? Tanga uko ushoboye uzaba umurimo w’agaciro.

  1. Nzabas Reply

    Sep 30, 2016 kuri 10:43 am

    Mbanje kubaramutsa mwese aho muri kwisi hose, mugire amahoro. Icakabiri ndashimira Imurenge.com kubera amakuru itugezaho ndetse niyigahunda y’iterambere itangije. Barazabavuga ngo “kwigisha umwana w’umukobwa uba wigishije umuryango wose cangwa se igihugu”. Mubyukuri tugomba kumva ko twese iki gikorwa kitureba. Twe twakoze ubugenzuzi (survey) kumpamvu zituma abana babakobwa iwacu bananirwa n’ishuri bigatuma bashakwa vuba, tuzagusanga abana babakobwa batangira kunanirwa ishuri aruko bageze mukigero cy’imyaka 12 no kuzamura. icogihe aba yatangiye kuja mumihango (cicle menstruel) noneho bigahurirana nuko ntabikoresho byabugenewe ashobora kubona. Noneho buri kwezi akazaza asiba ishuri byibura iminsi 5 hanyuma umwaka warangira ngo yatsinzwe. murwego rwo kubonera umuti ico kibazo Ishirahamwe SAFECO ryatangiye gukora cotex zikoresha igihe kirekire (2-3 ans). ahasigaye nugufasha abobana babakobwa kubona ubushobozi bwo kugura izo cotex . kubindi bisobanuro wareba kuri http://www.namadamu.com/days for girls.

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *