Mu ndirimbo ye yifuriza isi amahoro, umuririmbyi w'Umunyarwanda ntiyibagiwe Abanyamurenge

Mu ndirimbo ye yifuriza isi amahoro, umuririmbyi w'Umunyarwanda ntiyibagiwe Abanyamurenge

ARIZONA, AMERIKA - Mani Martin n’umuririmbyi w’Umunyarwanda umaze kuba ikirangirire mu karere ka Afurika yo hagati ndetse n’iy’uburasirazuba. Uyu muririmbyi yahoze aririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel), ariko ubu akaba yarahisemo kuririmba indirimbo zose harimo n’izo benshi bita “indirimbo z’isi”. Mani Martin ari mu baririmbyi bake baririmba indirimbo z’umwimerere mu buryo bga “Live”. Nukuvuga kuririmba adakoresheje cassette cangwa CD. Yiririmbira akoresheje ibikoresho gakondo bya Kinyarwanda, birimo inanga. Urukumbuzi n’indirimbo ye yakunzwe na benshi cane, harimo n’abadakijijwe. Bivugwa yuko iyi ndirimbo ari nayo yamuhesheje kumenyekana cane. 

 

Muri uyu muhamagaro we wo kuririmba, Mani Martin akomeje kuririmba indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye kugira ngo yigwizeho abafana benshi bakomoka mu bindi bihugu bya Afurika ndetse n’ahandi hose kw’isi. Mu ndirimbo zigize alubumu ye yise My Destiny, harimo indirimbo yitwa ngo AMANI. Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’igiswahiri. Yayiririmbye asabira isi yose amahoro. Yagiye asabira ibihugu bitandukanye abivuga mu mazina, ariko ntiyibagirwa no gusabira Abanyamurenge. 

 

Ngaho tegera iyi ndirimbo AMANI ya Mani Martin ikunezeze.

 

 

Desire Bishomwa

desire@imurenge.com

 

Ifoto: Inyarwanda.com

 
  • You liked this
  • You disliked this
  • No dislikes

    No comments

    Kaze

    Imurenge.com irakwiyegereza aho uri hose. Aha urahamenyera ibintu byinshi bijanye n'Abanyamurenge. Urahasanga indirimbo, ibiganiro, amakuru n'ibindi byinshi. Murakaze neza!