Turakohereza amakuru kuri Email

Sobanukirwa ibikorwa bya Congolese women in action.

Published on Sep 23, 2016 by Ubwanditsi

GOOGLE – Congolese Women in Action.

IJAMBO “Ubuntu” risobanura indangagaciro za kiremwamuntu. Iri jambo rikubiye mo kugira imbabazi ndetse n’urukundo. Tubibutse ko iri jambo rifite inkomoko yo mugihu cy’Afrika y’epfo, akenshi risobana “U kugira ubuntu ku kiremwamuntu”.

Ubwoko bwacyu buhora bukora ibishoboka byose mu kwerekana ubumuntu, bigeraho naho twese twiyunva ko duhatwa kwitwararika neza, nubwo tuba tutabishaka. Basogokuruza, bambuka baja muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo; bashoboye kubaho birengera bakurikiza ishingiro, n’amahame, ndetse n’imicyo “y’ubuntu”.

Badusigiye uwo murage mwiza uturanga, udushoboza gukomeza ubumwe bw’ubwoko bw’Abanyamurenge. Nubwo benshi muritwe twisanze mumahanga kubera impanvu zitandukanye, turacyakomeje umurage wa basogokuruza. Urebye, n’uy’umunsi umuntu afashe icyemezo cyokuja mugihu icyaricyo cyose, haba mu Buholandi cangwe mu bubirigi…, usanga yo inzu y’Umunyamurenge; aho Umunyamurenge aba ari hose, ubumuntu nibwo bumuranga.

 

Birashimishije kandi biduhesheje ishema tudashobora gusobanura.

 

Nubwo twahawe umurage, tukitwa inyangamugayo, hariho indi ngingo y’ubumuntu tutarashira mubikorwa. Turacyafite ikibazo cyo kutabona “Ubumuntu” Mu bagore bacyu muri rusange, aribo bashiki bacyu, ndetse n’ababyeyi bacyu.  Ntabwo abagore bahabwa agaciro kamwe nakabagabo. Abagore bagomba kugubwa neza, abagore barahumeka, baratekereza, baravuga reka ndetse bakora imirimo co kimwe niyo abagabo bakora gusa mumucyo wacyu wa Kinyamurenge ntibahabwa ijambo kimwe n’abagabo, abagore bakwiriye gukundwakaza,  kubahwa, kurindwa; bagahabwa agacyiro nk’abandi bose.

 

Reka dutange urugero: Biroroshe cyane mubwoko bwacyu gushigikira ababyeyi kwohereza abana babo b’abahungu mubihugu byamahanga kwiga, ariko bikagora kuvugira umwana w’umukobwa muto ushaka kwiga ishure ryibanze (école primaire). Aho, Biranoroshe cyane kunva ndetse no gusobanukirwa igihe umwana wuhungu ufite imyaka irenga mirongo itatu afashe icyemezo cyokuja mumasomo yisumbuye mbere yukw’ ashaka, ariko bikagora umuntu kwunva ko umwana w’umukobwa udakwije imyaka icyumi n’umunani (18 ans) adakwiye kuhatwa gushingirwa.

 

Nk’umukobwa w’umunyamurenge , ndatangazwa nubwoko bwacyu , bwasigiwe umurage “wogufasha uwawe”;  bufata imyanzuro nkiyo ihereza umukobwa agacyiro gakeya kandi ar’umuntu nkabandi.

 

–  Umwanditsi –

 

Twagiriwe ubuntu kuba twararemwe kandi duhumeka umwuka w’abazima. Kugira umutima w’ubumuntu nugutanga, ugakora utarinze ko bagusubiza ibyo watanze, cangwe se ngo uhemberwe ibyo wakoze. Kubijanye n’umukobwa w’Umunyamurenge, kenshi hagomba kubaho impanvu isobanutse mbere yuko uyumwana w’umukobwa yoherezwa kumasomo.

 

Hagomba kubaho impanvu yunvikana ihesha umwana w’umukobwa kudashingirwa akiri mutoya, nanone kandi hagomba kubaho impanvu ihesha umwana w’umukobwa ko bamwitaho bihagije.

 

Tugomba kunva ko, twaremwe muburyo butandukanye, ariko kandi twese twaremwe n’Imana imwe ndetse tukamenya ko yaturemye  munshusho yayo nkuko BIBILIYA YERA ibihamya. Nta muntu wigeze agira ububasha bwo gusaba cangwese(gutegeka) Imana kugira ngo avuke uburyo runaka; ntabwo ari n’uburenganzira cangwese ubushake bwawe kuvuka uri umugore cangwe mugabo. Kuba waravutse uri mugabo rero, ntabwo bisobanura ko wahawe umurage/uburenganzira bwokudahereza umuntu uwari wewese agacyiro.

 

Dukurikije umurage twasigiwe na basogokuruza wo “KUGIRA ISHAKA ry’ABAWE n’IBYAWE”; abakobwa baba nyamurenge, dufite icyifuzo yuko abakobwa twese tugomba kuja kwishure, kandi tugahabwa agacyiro kimwe n’abahungu (basaza bacu).

 

Turamagana igitekerezo cyo gushingirwa kw’abana bakiri batoya byitirirwa umucyo; gushaka umwana akiri muto ntabwo ari umuco nyawo. Aba kagombye kubyamagana, aribo bategetsi, ndetse n’abasaza badukuriye ntacyo babivugaho, barabyirengagiza.

 

Hagomba Kubaho uburinganire hagati y’umugore n’umugabo kuko nta itandukaniro rihari hagati yabo.

 

Yaba uri mugabo cangwe umugore, bose baremwe n’Imana. Tureke gukoresha UBUMUNTU ku bintu tumenyere dukora. Wowe wasigiwe umuragen abasogokuru, wihe intego yo gufatikanya n’abashaka guhindura imibereho y’abakobwa b’Abanyamurenge.

 

Hesha agaciro abakobwa bacyu.

 

Writers & Contributors: Monique M Butoto,  Espe Nyasezerano.

2 Responses to Sobanukirwa ibikorwa bya Congolese women in action.

  1. Neema Reply

    Oct 9, 2016 kuri 8:57 pm

    Mwaramuste neza mwa Bantu mwe ni mugire ”UBUNTU ”

    Nishimiye amagambo mwandiste kandi ni meza, arashimishije nokuyuva.
    Je nagize amahirwe ndamugara, nicyo cyatumwe mbona amahirwe yokwiga. Ariko ga mwese ntimwobona ayo mahirwe.
    Muri bangahe muriyo ”CONGOLESE WOMEN IN ACTION” ?
    Nimukomere cane kuko kuzana impinduka birakomera.

    Website kobarayivugurura ariko hariho bimwe mubikorwa byacu ni mubirebe.
    Murakoze kandi murakarama.

    Neema

  2. Nkunda Claude Reply

    Oct 9, 2016 kuri 10:18 am

    turashima iyi association yabagore n’abakobwa Bach,rwose iyi Article mushize ahagaragara ni nziza kandi irashimishije
    Ni koko umukobwa agomba kubahwa kandi agafatwa kimwe n’umuhungu kuko baranganya ubushobozi

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *