Warning: include(lang/kinyamulenge.php): failed to open stream: No such file or directory in /home/imuren5/public_html/conf.php on line 1065

Warning: include(): Failed opening 'lang/kinyamulenge.php' for inclusion (include_path='.:/usr/lib/php:/usr/local/lib/php') in /home/imuren5/public_html/conf.php on line 1065

Guverineri wa Kivu y'epfo Chishambo nawe yari yaje kwifatanya n'Abanyamurenge kwibuka ababo - Reba amafoto uko byari bimeze n'abari bahari


Yanditswe na Ngabo Kabatiza



Ku minsi 14/08/2013



Ifoto: Ambasaderi w’u Bubiligi



 



 



GATUMBA - Hashize imyaka irenga icenda Abanyamurenge basaba ko abicanyi bishe inzirakarengane 166 z’Abanyamurenge zari zahungiye mu Gatumba ko bohanwa, ariko Leta y’u Burundi ntiragira ico ikora kandi Agathon Rwasa na Pasiteri Habimana biyemereye kubica bari ku butaka bg’u Burundi.



 



Kuba Agathon Rwasa na Pasiteri Habimana bariyemereye mu gitondo co ku minsi 14/08/2004 ko aribo bishe Abanyamurenge baribahungiye mu nkambi yo mu Gatumba, byatumye Abanyamurenge batuye i Burundi banyuza ubutumwa mu byapa, indirimbo, amagambo n’amasengesho basaba ko Leta y’u Burundi hamwe n’umuryango mpuzamahanga wa Human Rights watch bakora ibishoboka kugira ngo bariya bicanyi bahanwe.



 



Guverineri wa Kivu y’epfo Marcellin Chishambo wari umushitsi mukuru muri iki cunamo asanga ubgicanyi bgakorewe Abanyamurenge ari indengakamere. Yaboneyeho akaryo ko kwihanganisha imiryango y’Abanyamurenge yaburiye ababo mu Gatumba; akaba yanabijeje ubufasha bgo gukomeza gusana urwibutso mu buryo bgiza.



 



Tubibutse ko Guverineri Marecellin Chishambo iyi ari incuro ya kabiri yifatikanya n’Abanyamurenge kwibuka inzirakarengane zaguye mu Gatumba. Ibi bikaba byatumye Minisitire Chirac Rukeba ashimira Guverineri uburyo aha agaciro kwibuka inzirakarengane zaguye mu Gatumba. Bitandukanye n’ababanjirije Guverineri Marcellin Chishambo batabihaga agaciro.



 



Perezida w’Abanyamurenge i Burundi, bwana Gasore Mutanga yasabye ko Leta ya Congo yakora ibishoboka kugira ngo iburanire abaturage bayo biciwe mu Burundi, dore ko bigoranye kuba umuntu cangwa ubgoko bgatanga ikirego mu rukiko mpuzabahanga rw’i La Haye.



 



Kwibuka ku ncuro y’icenda kwitabiriwe n’abashitsi bakomeye, aho bashize amauwa ahashinguye imibiri y’inzirakarengane mu Gatumba. Bamwe mu bayobozi bakuru bari bahari, hariho Ambasaderi w’igihugu c’u Bubiligi mu Burundi, Perezida wa Assemblée ya Kivu y’epfo Emile Bareke Kadudu, Minisitire w’itumanaho n’ingendo muri Kivu y’epfo Rukeba Chirac, uwari uhagarariye ishaka rya UPRONA mu Burundi ndetse n’uwari uhagarariye HCR.



 



DORE AMAFOTO UKO BYAGENZE N’ABARI BAHARI:








Abari bagarariye umuryango w'Abanyamurenge mu Burundi bashira amauwa ku mva








Bamwe mu bamugariye mu Gatumba bashira amauwa ku mva








Bamwe mu bapfakariye mu Gatumba bashira amauwa ku mva








Ambasaderi w'u Bubiligi mu Burundi nawe yari ahari








Na Minisitire Chirac Rukeba yari ahari








Abayobozi ba Congo, Minisitire Chirac (imbere wambaye akaruvante gatukura), Minisitire w'imbere mu gihugu (ukurikira Chirac ufite ubganwa bg'imvi) na Guverineri wa Kivu y'epfo Marcellin Chishambo (nawe ufite ubganwa bg'imvi wunamye)








Guverineri Marcellin Chishambo ashira amauwa ku mva








Abantu mu rugendo rwamagana Agathon Rwasa na Pasiteri Habimana























Abantu ku mva n'ibyapa byamagana ubgicanyi bgakorewe Abanyamurenge mu Gatumba








Abari baserukiye ishaka rya UPRONA mu Burundi nabo bashize amauwa ku mva








Minisitire Chirac, umugore we, n'umukobga we bari baje ari intumwa z'Abanyamurenge batuye i Kinshasa








Padiri Mutwari nawe yashize amauwa ku mva; yari yaje aserukiye Abanyamurenge batuye ku mugabane w'u Buraya