NKWITE NDE: Indirimbo nsha ya Misigaro yaririmbanye na The Ben


Ubganditsi



Ku minsi 04/08/2013



Ifoto (Facebook): Misigaro na The Ben



 



 



ARIZONA - Umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Adrien Misigaro yatugejejeho indirimbo ye nsha yakoranye n’umuririmbyi w’icamamare w’Umunyarwanda ubarizwa muri Amerika witwa The Ben. Ubusanzwe Adrien atuye mu ntara ya Arizona, muri Amerika.



 



Igihe yatwoherezaga iyi ndirimbo yise NKWITE NDE, Adrien Misigaro yagize ati:



 



Ngiyo ya ndirimbo nakoranye na The Ben. Yarangiye ubwo waza kuyigeza ku bakunzi bacyu bakayumva. Ikindi nuko gahunda yo kumurika album iri hafi nubwo tutaramasha  amatariki ariko ni vuba aha. Ikindi nuko video y’iyi ndirimbo izabgeraho mu cyumweru gitaha, iri gutunganywa na Producer CEDRU ukorera muri PessOne. Naho ibindi nuko namaze gusinyana amasezerano na Producer Lick Lick, ubu ukorera muri MORE RECORDS ibarizwa Dayton muri OHIO. 



 



Ejo nibwo twasinye contract nawe twemezanya kurangiza album mu mwisho w’iyi summer (ici). Ubwo mu minsi iri mbere nzatangira kubagezaho zimwe mu ndirimbo nsha zikozwe mu majwi ndetse n’amashusho. Imana ikomeze kubarinda mwese kandi mudusengere kuko iri vugatumwa rirakomeye, Satani akenshi arwanya imigambi myiza.



 



Tegera indirimbo NKWITE NDE ya Misigaro yaririmbanye na The Ben HANO