Warning: include(lang/kinyamulenge.php): failed to open stream: No such file or directory in /home/imuren5/public_html/conf.php on line 1065

Warning: include(): Failed opening 'lang/kinyamulenge.php' for inclusion (include_path='.:/usr/lib/php:/usr/local/lib/php') in /home/imuren5/public_html/conf.php on line 1065

IMURENGE.COM izabagezaho ibizabera mw'ihuriro (convention) ry'Abanyamurenge muri Arizona (24-26/05/2013)


ARIZONA - Mu gihe Abanyamurenge batuye muri Amerika bitegura guhurira mu ntara ya Arizona kugira ngo bibukanye umuco wabo ndetse n’ibindi byinshi bizahakorerwa, urubuga IMURENGE.com ntiruzahatangwa. Ruzahababera kugira ngo rubagezeho ibizahabera byose, haba mu myandikire, mu mafoto, ndetse n’ama videwo. Biteganyijwe yuko uko iri huriro rizagenda kose, Imurenge.com izabibagezaho ijambo ku rindi. Mu yandi magambo, muzabasha kubikurikirana aho muzaba muri hose kw’isi.



 



Ibiganiro byose bijanye n’iryo huriro, tuzabicisha hano ku rubuga Imurenge.com hamwe no ku rubuga rwacu rwa Facebook. Ama videwo yose azagaragarira ku mbuga zacu zose, hano ku Imurenge.com, kuri Facebook, ndetse no kuri Youtube. Hano ku Imurenge.com ibiganiro bizatambuka mu ruhande rw’ibumoso bg’urubuga. Nukuvuga hirya haheka.



 



Uyu mukutano uzatangira na gatanu utangijwe n’inama izaba mw’ijoro. Iyi ikaba ari inama y’ubuyobozi bga MAHORO ndetse n’abandi bantu. Umukutano nyawo ukaba uzatangira niposho mu gitondo (amasaha ya Arizona) kugeza niyinga mu mugoroba.



 



Turangize tubibutsa yuko iri huriro ritegurwa buri mwaka n’umuryango MAHORO, umuryango w’Abanyamurenge muri Amerika na Canada.



 



Muriyegerejwe mwese kugira ngo muzakurikarane ibi biganiro nk’abahibereye (live).



 



 



Ubganditsi