Ikiganiro n'umuririmbyi Romulus Rushimisha hamwe n'indirimbo ze nsha - Zitegere hano


TEXAS - Romulus Rushimisha yamenyekanye cane muri korari Rehoboth yahoraga iririmbira mw’ikanisa rya Restoration Church, Kimisagara, mu Rwanda. Uyu muririmbyi usigaye utuye muri Amerika, yaririmbye iririmbo nyinshi cane kandi zakunzwe n’abatari bake. Mu bibazo Imurenge.com yamubajije mu kiganiro yagiranye nawe, Romulus yasubije mu magambo akurikira:



 



Amazina yanje nitwa Romulus Nkunda Rushimisha. Nkomoka mu gihugu ca Congo; niyo navukiye mu Minembwe, ku Runundu. Maze imyaka 8 ino muri Amerika. Nkaba ntuye mu muji witwa Abilene, muri Leta ya Texas. Nkaba nubakanye n’umufasha wanje witwa Annie Nyiramatungo; tukaba dufitanye abana 3. Ikindi ca ngombwa cane nuko nakijijwe njewe n’umuryango wanje wose kandi nkorera Imana mu muryango w’ivugabutumwa nyoboye witwa New Song Ministries. Hamwe n’abandi bakozi b’Imana dukorana tukaba twarihaye inshingano zo kuvuga ubutumwa hose kw’isi. Natangiye gukorera Imana cane mu bijanye no kuririmba nkiri muto cane, mfite imyaka 14 kugeza ubu nkomeje kuyiririmbira kandi nzakomeza kugeza nkuwe mu isi, ndetse nkazakomereza mu ijuru mu gitaramo c’iteka ryose. 



 



Natangiye guhimba indirimbo nkiri muri Congo nahimbye indirimbo zitandukanye zirimo “Kidogo alicho nacho mwenye haki” niyo numvise yaramenyekanye muzo nahimbiye muri Congo. Ngeze mu Rwanda, nahimbye nyinshi ntakwibuka ubwo nakorera ga muri chorale Rehoboth ya Restoration Church Kimisagara. Izamenyekanye cane ninka “Turi hafi yo gutaha”, “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu…”, “Bakundwa turi abana b”Imana”, “Ntimukiganyire ngo muzarya iki”, “Iyi si ntabwo tuzayihoramo” n’izindi nyinshi; hari izashizwe mu ma albums n’izindi zitagiye mu ma albums n’izo nahimbiye ama korari atandukanye haba mu Rwanda cangwa muri Congo. 



 



Uko nafasha ga ama chorale kubahimbira indirimbo niko nabafasha ga gutunganya amajwi ndetse bamwe twajana ga no muri studio ngasiga mbafashije gusohora album. Ngeze hano muri Amerika, maze gusohora album 2. Hashize ukwezi nsohoye iya kabiri irimo indirimbo zikunzwe cane nka “Igitaramo mu ijuru”, “Ngirira Ubuntu” abantu bazi kuri “Ndasaba amaraso yawe ku nyoza” cangwa se “Ndaje”, “Tutawaona mbinguni” n’izindi nyinshi, harimo indirimbo 12. Ni muri urwo rwego nta menya neza umubare w’indirimbo nahimbye ndetse n’izasohotse ni nyinshi. Nshobora kugereranya nka hafi indirimbo 100. Impano yo kuririmba iva ku Mana. Ababyeyi banje nabo bari bafite iyo mpano cane cane mama. Nkuko nabivuze haruguru, natangiye kuririmba mfite imyaka 14; ndibuka nkiri muto cane banjana imbere muri chorale ngo ntere indirimbo kubera bambonyemo iyo mpano.






KANDA HANO UTEGERE INDIRIMBO ZA ROMULUS RUSHIMISHA.



 



Ntabwo ndirimba gusa ndanacuranga. Igikoresho nkunda kandi ncuranga ni keyboard (piano), nkunda na guitar n’ibindi bikoresho kandi nifuza kwiga kubicuranga nabyo. Ndirimba indirimbo zihimbaza Imana. Ndirimba muri New Song Ministries’ worship team kandi nkanaririmbira muri groupe yitwa AGA (African Gospel Artists) mbereye umuyobozi wungirije. Uyu muryango uhuje abaririmbyi bahimbaza Imana bavuye mu bihugu bya Afrika.



 



Ndibuka indirimbo nahimbye ya mbere yaba ari “Kidogo alicho nacho mwenye haki”. Nayihimbye kubera iryo jambo umwami Dawidi yavuze ryahora ga rimfasha n’ubundi rikansubizamo intege nkumva ntazigera nkena ngo cangwa umwana wanje asabirize kubera ko umutima wanje wabimpamirizaga ko ndi umukiranutsi kandi ubwo bukiranutsi Imana ibumbaraho biciye mu maraso y’umwana wayo ikunda Yesu. Kugira ngo ngere aho ngeze ubu ni Imana ibinfashamo kandi n’umufasha wanje akabinshigikiramo. Gahunda mfite kubijanye n’umuziki wanje, ubu natangiye kwicurangira no gutunganya umuziki. Mfite studio, nkeneye ibikoresho bihagije kandi bigezweho; nkaba nsenga ngo Imana ibimpe kugira ngo nanje ngeze ku bakunzi b’indirimbo zanje ndetse n’abandi bose ubutumwa buciye mu ndirimbo ziyunguruye neza kandi ziryoheye amatwi nkuko mbyifuza.



 



Urakoze cyane kuri iki kibazo. Umuziki w’i Murenge ukeneye gutezwa imbere. Birasa nk’aho Abanyamurenge batarumva neza akamaro k’umuziki mu kwamakaza umuco wabo. Tumenyereye kuririmbira Imana nkuko bisanzwe ariko kandi umuziki urakenewe no mu kuzamura umuco wacu. Tudafashe umuco wacu neza ngo tuwuhe agaciro, ndetse tunawumenyekanishe no mu mahanga, wayonga ugashira abantu bagasigara babazanya ngo ese harya iki kintu byagendaga gute, abakura mbere babigenza ga gute? Cane ko abantu duhaye turerera abana bacu mu mahanga. Ico nashakaga kuvuga, mureke Abanyamurenge duhe umuco wacu agaciro, kandi mu bintu biteza umuco kumenyekana no kuwamamaza, ikintu ca mbere n’umuziki. Abahanzi bacu baba abaririmba iz’Imana, ari abaririmba ibijanye n’umuco wacu, abataka i Murenge, abatanga amasomo atandukanye ku muco wacu n’ibindi biciye mu ndirimbo, bose bakeneye gufashwa. Abantu bafite ubushobozi nibafashe abahanzi muri ico gikorwa turebe uko twakongera kubaka umuco wacu mu buryo burambye, ndetse niba habaho n’ikigega co kunganira abahanzi b’Abanyamurenge bafite impano ariko babuze ubushobozi bityo umuziki wacu ukarushaho kugira uruhare runini mu kubaka umuco wacu wa Kinyamurenge.



 



Ico novuga ku bahanzi b’Abanyamurenge, ko barazamuka neza cane, gusa ko barahura n’ikibazo c’ubushobozi buke. Nabagira inama yo gukomereza aho igihe kizagera ibintu bigende neza mu bijanye n’ubushobozi. 



 



Abakunzi b’indirimbo zanje murambabarira kuko ntarabasha kubagezaho ama CD mwese, hari hamwe amaze kugera mu ma states atandukanye, ariko hari n’ahandi ataragera nzakora uko bishobotse abagereho. Abatuye mu Buraya, muri Afrika n’ahandi nzashaka uko zibageraho, ariko hagati aho mwakomeza kuzumvira hano kuri Imurenge.com, kuri Facebook, no kuri Youtube (hariho nkeya). Nukwandika amazina yanje haba muri Facebook cangwa muri Youtube ukazibona.



 



Mboneyeho n’akanya ko gushimira ubuyobozi bwa Imurenge.com ku ishaka n’umutwaro ku umuryango wacu w’Abanyamurenge bakomeje kugaragaza, no kugira ngo umuco wacu utazigera uta agaciro. Mukomeze tubari inyuma.



 



Murakoze.



Romulus N. Rushimisha.






KANDA HANO UTEGERE INDIRIMBO ZA ROMULUS RUSHIMISHA.



 



 



Desire Bishomwa