Warning: include(lang/kinyamulenge.php): failed to open stream: No such file or directory in /home/imuren5/public_html/conf.php on line 1065

Warning: include(): Failed opening 'lang/kinyamulenge.php' for inclusion (include_path='.:/usr/lib/php:/usr/local/lib/php') in /home/imuren5/public_html/conf.php on line 1065

Horeb Music yashize ahagaragara videwo yayo ya mbere y’indirimbo DUHUNGE.


ARIZONA, AMERIKA - Abaririmbyi b’Abanyamurenge bakomeje kuba benshi ndetse no guteza imbere umuziki w’i Murenge hirya no hino kw’isi. Tumaze iminsi tubagezaho amakuru ajanye n’uburyo uyu muziki ukomeje gutera imbere mu buryo bugaragara. Iyi Horeb Music tuvuga yashize videwo yayo ya mbere ahagaragara, ni gurupe igizwe n’abasore b’Abanyamurenge. Iyi gurupe ibarizwa mu muji wa San Diego, muri Leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 



 



Mu ncamake, Horeb Music igizwe n’abasore bane bavukana cangwa se bakomoka m’umuryango umwe. Abayigize ni: Elizabeth Malkia, Emelyne Umwari, David Manoa, na Fidele Sebahizi. Nkuko n’abandi baririmbyi benshi twaganiriye bagiye babivuga, aba basore batangiye kuririmba bakiri bato mw’ikanisa ry’abana (Sunday School). Mu busanzwe Abanyamurenge bafite amateka akomeye mu bijanye no kumenya cangwa kwemera Imana, aho usanga abana bose bavukira mu makanisa ndetse bakayakuriramo. Abasore bagize Horeb Music bavukiye i Murenge nyuma baza gukurira i Buvira ndetse n’i Bujumbura. Bagiye baririmba mu makorari atandukanye. Mu mwaka wa 2004, ubgo impunzi z’Abanyamurenge zicirwaga mu nkambi yo mu Gatumba, aba basore ni bamwe mu barokotse ubgo bgicanyi. Mu mwaka wa 2007 kugeza mu wa 2010, nibgo aba baririmbyi bageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nkuko abandi bacikacumu bose ba Gatumba baje. 



 



Kuri none, Horeb Music ikorera umurimo w’Imana mw’ikanisa rya Nazarene, mu muji wa San Diego, aho batuye ubu. Aba baririmbyi kandi ahanini baririmba indirimbo z’Imana, ariko kubera urukundo bakunda i Murenge ndetse n’Abanyamurenge muri rusange, baririmba indirimbo zo kwibuka ababo babasize mu Gatumba ndetse no guhumuriza abarokotse. Zimwe mu ndirimbo zabo dufite hano ku Imurenge.com, hariho Mwaragiye, Turashima Imana, hamwe na Urugendo baririmbanye n’umuririmbyikazi Chance wo muri Alarm. Ubu bakaba badutangarije yuko hariho izindi ndirimbo nyinshi ziri muri studio, hariho n’iyo bakoranye n’umuririmbyi w’icamamare Tulinabitu Kalembire Naboth. Biteganyijwe yuko iyi ndirimbo izasohokana na videwo yayo mu minsi ya vuba. 



 



Ngiyi videwo yabo ya mbere y’indirimbo DUHUNGE:









Desire Bishomwa



desire@imurenge.com



Imurenge.com