Warning: include(lang/kinyamulenge.php): failed to open stream: No such file or directory in /home/imuren5/public_html/conf.php on line 1065

Warning: include(): Failed opening 'lang/kinyamulenge.php' for inclusion (include_path='.:/usr/lib/php:/usr/local/lib/php') in /home/imuren5/public_html/conf.php on line 1065

Umwali Neema: Umukobga w’Umunyamurenge watorewe kuba Miss KIE 2011-2012 mu Rwanda.


ARIZONA, AMERIKA - Amakuru dukesha urubuga Inyarwanda.com aravuga ibirori byo gutora umukobga mwiza kubarusha (Miss) ndetse n’umuhungu mwiza kubarusha (Mister) byabereye i Kigali uyu munsi. Iki gikorwa twakomeje kugikurikiranira hafi ubgo catangira ariko uyu munsi wa kane, ku minsi 22/12/2011, nibgo cageze k’umusozo. Iri torwa rya Miss na Mister ryateguwe na kaminuza uyu mukobga yigiramo, ariyo Kigali Institute of Education (KIE). 



 



Nkuko Inyarwanda.com ibitangaza, ibi birori byabereye muri iyi kaminuza ya KIE. Dore uko yabyanditse mu magambo yayo: “Nyuma yo kwiyerekana banahabwa amanota, nyuma yo kubazwa ibibazo bitandukanye, nyuma yo guteranya amanota yaba ayatangiwe hano ndetse n’ayavuye ku rubuga rwa Inyarwanda.com, byarangiye umukobwa witwa UMWALI Neema wari wambaye No 8 ariwe ubaye Miss KIE 2011-2012 n’amanota 79%.” 



 



Umwali Neema kandi yatsindiye ico bise “Miss Popularity” muri ibi birori. 



 



Dore amwe mu mafoto ye twakuye ku Inyarwanda.com:








Miss Umwali Neema ubgo yatangiraga amarushanywa.








Umuyobozi wa KIE ashimira Miss Umwali Neema.








Miss Umwali Neema arikumwe na Mister watowe muri ibi birori.








Miss Umwali Neema (uwakabiri uvuye ibumoso) arikumwe n'abandi ba Miss bagenzi be.









* Inkuru yateguwe hifashishijwe urubuga Inyarwanda.com



* Amafoto: Inyarwanda.com