Turakohereza amakuru kuri Email

Minisitire Muller Ruhimbika arizeza abanyaminembwe ko bagiye gukemura ibibazo byinshi.

Published on Sep 20, 2016 by David Manoa
Yakiriwe n'ibyishimo byinshi cane.

Yakiriwe n’ibyishimo byinshi cane.

MINEMBWE – Ibibazo birimo Ibarabara, abagizi banabi banyaga abagenzi, iyicwa rya bashumba ,ruswa , imiyoborera itarimyiza ivurwa mu Minembwe ndetse n’iterambere muri rusange, ibi nibimwe mubyatumye Minisitire Muller Ruhimbika ndetse n’izindi ntumwa zirimo Monusco zitemberera akarere ka Minembwe kuva kuri uyu wakane tariki 08/09/2016.

Minisitire Muller yagize ati:

Ibibazo by’inka zinyarwa na bungeri bicwa ndetse n’ikibazo ca Generale Shikatende leta yabihagurikeye, tuvuye mu rubonja aho twaganiriye n’abaturage baho kugirango turebe uburyo ikibazo ca borozi n’abahinzi cakemuka.

– Muller Ruhimbika –


Chef Semahoro Karaha yavuze ko leta yatereranye abaturage bo mu Minembwe kandi havuka aba Generale n’aba Minisitiri.
Minisitire Muller Ruhimbika akaba yasabye abaturage kudahishira abantu bateza umutekano muke kuko abo aribo bazatuma iterambere ryari mu Minembwe risubira inyuma.

Dufite umushinga wa majambere ukomeye wa Starec uzakorera I Buvira no mu Minembwe ariko nibakomeza kunyaga abagenzi munzira bizatuma akarere gahinduka zone rouge.

– Muller Ruhimbika –

Biteganijwe ko Minisitire Muller Ruhimbika nabagenzi be barimo Minisitire wa Interieur bazamara mu Minembwe iminsi 4 bakemura I bibazo bitandukanye.

Reba amafoto:

Yururutse indege.

 

Yakiriwe n'ibyishimo byinshi cane.

Yakiriwe n’ibyishimo byinshi cane.

 

Aramutsa abayobozi bo mu Minembwe.

Aramutsa abayobozi bo mu Minembwe.

 

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *