Turakohereza amakuru kuri Email

Ibitaro bikuru bya Minembwe byatangiye gukora ku mugaragaro / AMAFOTO.

Published on Oct 28, 2016 by David Manoa
Ibitaro bishasha byo mu Minembwe.

Ibitaro bishasha byo mu Minembwe.

MINEMBWE – Ahari ejo ijoro ryakeye ku  munsi wa wa kane, ku minsi 27/10/2016 nibyo habaye ibirori byo gufungura ibitaro bishasha muntara ya Minembwe. Ibi birori byari biyobowe n’intumwa za leta ya Congo zigizwe n’aba minisitire batanu (5).

Nkuko twabitangarijwe na minisitire ushinzwe ubuvuzi muntara ya kivu y’amaj’epfo  Mwanza  Nangunia, ibi bitaro byubatswe n’ishirahamwe rya AVSI rikomoka mugihugu cy’ubutaliyani (Italie), usibye ko ibikoresho byose byaratanzwe na reta ya Congo.

Ibi bitaro bikuru byo mu Minembwe byubatse ahitwa ku Kiziba, ni hafi y’ikibuga cy’indege. Iyinyubako nshasha ikaba bifite ubushozi bwo kwakira abarwayi bagera ku ijana (Abarwayi 100).

Tubibutse kandi ko aba bayobozi basabye abaturage bo mu minembwe, gukorana n’abashinzwe ubuvuzi mu guteza imbere akarere ka Minembwe. Minisitire Muller Ruhimbika yagize ati:

Umuturage wo mu Minembwe agomba kubona ubuvuzi cyo kimwe n’umuturage utuye i Kinshasa (m’umurwa mukuru w’igihugu cha congo.)
– Minisitire Muller Ruhimbika –

Amaze kugira icyo ashikiriza abaturage; Minisitire Muller Ruhimbika, mbere y’imbaga nyamwinshi y’abaturage bo mumoko atandukanye atuye mukarere k’imisozi miremire ya Minembwe, hakurikiye ho igikorwa cyo gutanga amashimwe. Aba shefu (les chefs coutumiers) bambitse aba ministres bose ko ari batanu Amasapu n’inkoni hagamijwe kubereka umuco wa Kinyamurenge.

Tubibutse  yuko  AVS  imaze kubaka ibigo bitatu (3) by’amasomo mu Minembwe birimo: E.P MADEGU, institut KABINGO  na E.P TUJENGE/EVOMI.

Abayozi ndetse n’abaturage baboneyeho umwanya wo gushimira Ir Fabios Depatri wagize uruhare runini mu kubaka ibi bitaro, akaba ari nawe wahinze ibarabara rihuza Minembwe na Mikenke (Ibarabara riva mu Kalingi).

Reba uko byari byifashe:

Ibitaro bishasha

Ibitaro bishasha.

 

Muller Ruhimbika yagize ico ashikiriza abari bitabiriye ibirori.

Muller Ruhimbika yagize ico ashikiriza abari bitabiriye ibirori.

 

Mwanza Navunia, Ministre w'ubuzima muri Kivu y'amaj'epfo.

Mwanza Navunia, Ministre w’ubuzima muri Kivu y’amaj’epfo.

 

Ministre Echiba Mboko niwe waserukiye gouverneur, hano ari gucu umugozi akoresheje umukasi.

Ministre Echiba Mboko niwe waserukiye gouverneur, hano ari gucu umugozi akoresheje umukasi.

 

Abakozi ba AVSI Baboneyeho n'umwanya wo kwibuka LINA  PASINI witabye IMANA nyuma yo gutanga amafaranga  menshi mukugirango ibi bitaro by'uzure.

Abakozi ba AVSI Baboneyeho n’umwanya wo kwibuka LINA PASINI witabye IMANA nyuma yo gutanga amafaranga menshi mukugirango ibi bitaro by’uzure.

 

Ahabwa ifunguzo.

Ahabwa ifunguzo.

 

Abaturage bo mu Minembwe.

Abaturage bo mu Minembwe.

 

Umukuru w'ishirahamwe rya AVS waruturutse i BUkavu yahawe agashimwe kerekana umuco wa Kinyamurenge.

Umukuru w’ishirahamwe rya AVS waruturutse i BUkavu yahawe agashimwe kerekana umuco wa Kinyamurenge.

 

Mwanza Navunia, Ministre w'ubuzima muri Kivu y'amaj'epfo.

Mwanza Navunia, Ministre w’ubuzima muri Kivu y’amaj’epfo.

 

Aba ministre bahabwa ifunguzo z'ibitaro.

Aba ministre bahabwa ifunguzo z’ibitaro.

 

Aba ministre bahabwa ifunguzo z'ibitaro.

Aba ministre bahabwa ifunguzo z’ibitaro.

 

Mwanza Navunia, Ministre w'ubuzima muri Kivu y'amaj'epfo.

Mwanza Navunia, Ministre w’ubuzima muri Kivu y’amaj’epfo.

 

Abaturage bo mu Minembwe.

Abaturage bo mu Minembwe.

 

Abayobozi bakira udushimwe.

Abayobozi bakira udushimwe.

 

– Harakabe ho Imurenge n’abahatuuye –

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *