Turakohereza amakuru kuri Email

Heman Worshipers International yabateguriye igitaramo gikomeye cy’akataraboneka. Nimuze, ntimugacikwe

Published on Sep 28, 2016 by David Manoa

Patient Bizimana, Israel Mbonyi, hazaba harimo n’andi matsinda akomeye yo mu Rwanda; Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, Healing Worship Team na True Promises.

GIKONDO – Itsinda, Heman Worshipers International ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa mu itorero rya Eglise de Louange riherereye i Gikondo, mu muji wa Kigali, RWANDA; ryabateguriye igitaramo cy’akataraboneka bise “Kuramya ni ijuru ku isi – 2016”.

Heman Worshipers International ni itsinda rimaze igihe kitari gito ryamamaza ubutumwa mu gihugu cy’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bahanye imbibe birimo u Burundi, Congo, Uganda. Heman Worshipers International ni rimwe mumatsinda yo mu Rwanda afite abakunzi bayo haba mugihugu ndetse no hanze yarwo. Aha twavuga kw’isi hose aho indirimbo zabo zumvikana.

Heman Worshipers International yamenyekanye cane mu indirimbo yabo yabiciye bigacika yitwa “NIMETOSHEKA” yakunzwe n’abatari bake bikundira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.


Bigangu Prosper, umuyobozi wa Heman worshipers International, aganira na www.imurenge.com, yavuze ko bahawe impano ndetse bashaka kugarura imitima ya benshi ku Mana.

Yagize ati:

Muri ikigihe benshi barasa n’abasinziriye cane, ariko turiteguye gukangura abasinziriye kugira ngo bagarukire Imana ise w’umwami wacu Yesu kristo. Reka umurimo wamamare kuko umwami wacu Yesu kristo ari hafi kugaruka. Satani ye gushuka abo ataremye, Yesu yaramunesheje. Satani yaratsinzwe kandi azahora atsindwa iteka ryose.

– Bigangu Prosper –

Dore indi ndirimbo yabo nziza:

Nk’uko uyu muyobozi yabitangaje, yavuze kandi ko iki gitaramo gifite intego y’ijambo dusanga muri Zaburi 22:4.

havuga ngo:

Ariko uri uwera, intebe yawe igoswe n’ishimwe ry’Abisirayeli”,ngo bivuze ko igihe cyo kuramya Imana ari igihe cyo gutambutsa amashimwe y’ubwoko bwayo ngo kuko intebe y’Imana iba yamanutse.

– Zaburi 22:4- 

Bigangu Prosper yatangaje ko iki gitaramo kizaba ku tariki ya 09/10/2016 guhera isaha icenda za nimugoroba (15h00) kugeza isaha imwe z’ijoro (19h00), kizabera ahitwa kuri Christian Life Assembly (CLA) ni i Nyarutarama. yavuze kandi ko kwinjira bizaba ari ukugura iyi DVD hazashira kumugaragaro, izagurwa amafaranga ibihumbi bitanu by’amanyarwanda (5,000Frw) Cyangwa se ibihumbi bitatu (3,000Frw) ku bazinjira batayiguze. Iyi DVD izaba  iriho indirimbo 9 bitandukanye n’iy’umwaka ushize yariho indirimbo 5 gusa.

Dore abahanzi bakomeye bazitabira iki gitaramo:

2016-09-27-photo-00000001

Patient Bizimana, Israel Mbonyi, hazaba harimo n’andi matsinda akomeye yo mu Rwanda; Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, Healing Worship Team na True Promises.

Patient Bizimana, Israel Mbonyi, hazaba harimo n’andi matsinda akomeye yo mu Rwanda; Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, Healing Worship Team na True Promises.

Hazaba hari n’umwigisha w’ijambo ry’Imana ariwe Pastor Julienne Kabanda.

Ntimugacikwe kuko Imana yiteguye kubakira kandi no kubakiza. Dore ihora ibategeye amaboko kubw’imbabazi zayo ninshi.

One Response to Heman Worshipers International yabateguriye igitaramo gikomeye cy’akataraboneka. Nimuze, ntimugacikwe

  1. Patrick Reply

    Sep 28, 2016 kuri 10:56 pm

    Byiza kbsa turahabaye

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *