Turakohereza amakuru kuri Email

Dore impamvu itera aba bakobwa bavukana kuvugira ubwoko bwabo muri ONU – Ikiganiro kirambuye

Published on Jul 1, 2014 by Fidele Sebahizi

NEW YORK, AMERIKA — N’abakobwa babiri bavukana. Bafite ishaka ridasanzwe ryo kuvugira ubwoko bwabo bw’Abanyamurenge mu muryango mpuzamahanga wa Loni. Batuye muri New York, ahari icicaro gikuru c’uyu muryango. Baratangiye kandi bamaze gukora ibiganiro bikomeye muri uyu muryango. Hari impinduka zifatika zimaze kugaragara bitewe n’ubuvugizi bwabo. Ni Adele Kibasumba w’imyaka 25 na murumuna we Sandra Uwiringiyimana w’imyaka 19. Adele yavukiye i Buvira, Sandra avukira i Mirimba.

Adele Kibasumba avuga ko ahangayishijwe n’imiryango mpuzamahanga igenda muri Congo ikagarukira mu miji gusa, ariko ntigere mu biturage birimo i Murenge. Ibi ngo bituma iyi miryango ifata ibyo ibwiye n’uruhande rumwe nk’ukuri kw’ibibera muri Congo. Bityo Abanyamurenge bakaba baraharenganiye.

Kubera ubuvugizi Adele yakoze ubwo yaganiraga n’intumwa idasanzwe ya Amerika mu bihugu by’ibiyaga bigari, Russell D. Feingold, byatumye uyu mugabo ahamagaza abahagarariye umuryango w’Abanyamurenge i Bukavu maze yumva akarengane kabo. Nyuma yaje gutangaza ko abangamiwe n’akarengane Abanyamurenge bakorerwa muri Congo.

Adele ngo ababazwa no kubona akarengane gakorerwa ubwoko bwe ariko ntihagire ugira ico abikozeho. Bityo ngo akaba yumva agomba gukora ibyo ashoboye mu gihe ce.

“Habe nubwo nogenda ngatura, nkagira amahoro hano muri iki gihugu [Amerika], ibyo bintu ntabwo njewe byompesha amahoro,” ibi n’ibyatangajwe na Adele, ubwo yasobanuraga impfu Abanyamurenge bagiye bicwa mu kivunge, ariko Leta ya Congo ntigire ico ibikoraho.

Sandra nawe yagize ico avuga ku karengane gakorerwa Abanyamurenge.

“[Bikurikiranye n’ibyo nize, numva] abandi bantu bose bararenganuwe, ariko nkabona Abanyamurenge nta muntu ubitayeho, njewe bikambabaza cane,” niko Sandra yasubije, ubwo yabazwaga aho ishaka afite riva.

Yongeyeho ko yababajwe n’ubwicanyi bwakorewe Abanyamurenge mu Gatumba. Asanga ari agasuzuguro kadasanzwe ubwoko bwe bwasuzuguwe, kubera ko ngo nta handi kw’isi impunzi ziciwe mu nkambi, mu maboko ya Loni.

“Nibwo bwa mbere nabonye urwango rukomeye bigeze aho,” Sandra niko avuga. “Nibwo bwa mbere numvise nanzwe. Numvise nk’aho hariho abamfata nk’aho ntari umuntu, nk’aho ndakwiriye kubaho.”

Sandra Uwiringiyimana ari muri kaminuza, aho yiga mw’ishamyi ry’iterambere mpuzamahanga na politike. Adele Kibasumba arangije amasomo ye mu mwuga w’ikiganga.

Kurikirana ikiganiro kirambuye:

6 Responses to Dore impamvu itera aba bakobwa bavukana kuvugira ubwoko bwabo muri ONU – Ikiganiro kirambuye

  1. murinda Reply

    Oct 21, 2016 kuri 9:09 am

    Congratulations to them

  2. aristote Reply

    Jul 25, 2014 kuri 3:36 pm

    Numvise ikiganiro Adèle na Sandra bagiranye n’ikinyamakuru Imurenge.com, byanshyimishije cyane.
    Abanyamurenge buzuye mo intwari nyinshyi, kandi kuva kera kugeza ibihe bizaza ibihumbi.

    Nagirango kandi nshimire Fidele Sebahizi kuburyo adahwema gushakisha no kutugezaho inkuru nshya z’amakuru yabaye imurenge n’ahandi hantu hose abanyamurenge babarizwa ubu kw’isi.
    Aha navuga inkuru y’abanyamurenge bari mubuhungiro muri Kenya igihe bahuraga n’ikibazo cyo kubafata no kubajyana munkambi muburyo bwa kibandi, Inkuru z’abanyamurenge bagize ibibazo muri Ethiopie, amakuru y’abanyamurenge bari i Kalemie nahandi hose kwisi.

    Ndashaka kumenya amakuru menshyi kubijyanye nicyo kinyamakuru cg websit, numva nshaka contact zanyu, tugakomeza kuba en contact, nka phone.
    Numva tumenyanye hari ibitekerezo byinshi twafatanya tukareba uburyo iki kintu cyakwagurwa.

    Atravers iyo E-mail, twamenyana kandi tukibwirana muburyo bw’iwacu nk’abanyamurenge.

    Ndabifuriza Guhoza kumutima Igihugu cya Kongo, Abakongomani bose, Abanyamurenge.
    Mugire amahoro.

  3. Ruhorimbere Paul Reply

    Jul 22, 2014 kuri 8:58 am

    Adele na Sandra ndabashimiye byimazeyo iyombegera mba mbahobeye ariko nanone nubwo ntabegereye ndabaramukije bavandimwe nukuri ndabashimiye cane kuko mufite ibitekerezo byiza nukuri ndabashigikiye kandi mukomeze muharanire ico mwatangiye nukuri twese nibyo tugombagukora kuvugira ubwoko nigihugu catubyaye IMANA ibafashe gukomeza kugirishaka kuko muzabera benshi icitegererezo

  4. Ndizeye Gérard Reply

    Jul 21, 2014 kuri 2:40 pm

    Adele na Sandra ndabasuhuje ndanabashimiye cyane kw’ishyaka bagaragaza mu gukunda ubwoko bwabo nubwo bari ahantu bamwe bagereranya no muri Paradizo. Kuba muri America ntibisobanuye kwibagirwa uwo uriwe, aho wavuye, ubwoko bwawe, igihugu cyawe n’ibindi… Bene wacu muri America n’Iburayi, ntimukibagirwe iwanyuuuu. Byaba bibabaje kubona umunyamurenge uvuye America cyangwa i Burayi yagera muri Congo akaba umushyitsi agatangira gusaba ubwenegihugu iwabo. Nukuri aba bana b’abakobwa baruse benshi mu bantu bakuru baba abari muri America n’i Burayi n’ino muri Africa bazi neza amateka y’Abanyamurenge ariko bakaba ari ntacyo bavugira ubwoko bwabo cyangwa bene wabo. Adele na Sandra, reka mbagire iyi nama ntimucogore kucyo mwatangiye, uwo muco muwutoze n’abandi bose murikumwe iyo kandi mujye musura uru rubuga musome n’ibitekerezo byacu mubihe agaciro bikwiye.

  5. Rubona Prince Reply

    Jul 21, 2014 kuri 9:16 am

    nibyiza kutugeza ho iki kiganiro….dukeneye kumenya byinshi birenze ndetse no gukomeza guharanira ubumwe bwacu.

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *