Turakohereza amakuru kuri Email

Colonel Nzabonimpa Christian yitabye Imana

Published on Aug 25, 2016 by David Manoa
Col Nzabonimpa Christian witabye Imana.

Col Nzabonimpa Christian witabye Imana.

LUVUNGE – Amakuru atugeze ho  avuga ko Col. Nzabonimpa Christian arangije mumasaha ashize. Col Nzabonimpa, akaba azize urupfu rutunguranye, aho anyereye muri mubwogero (Douche) aranyerera yikubita hasi.

Kubatazi Col Nzabonimpa, yakorerega aho bita i Luvunge muri Plaine mungabo za Leta ya Congo (FARDC). Col Nzabonimpa akomoka muri Kivu y’amajaruguru (Nord-Kivu) aho bita i Masisi.

Col Nzabonimpa yari ayoboye Régiment ya 3305 i Luvunge aho muri Plaine. Col Nzabonimpa niwe wari wasimbuye marehemu Col Elias Rubibi nawe witabye Imana mw’iyinga rishize.

Col Elias Rubibi witabye Imana

Col Elias Rubibi witabye Imana

Bivugwa ko Col Nzabonimpa yari umwe muntwari zakundaga abaturage bo muri Plaine, aho yarazwi nk’umurwanashaka ndetse urwanya akarengane gakorerwa umuntu wese.

www.imurenge.com, turihanganisha umuryango wasizwe na Col Nzabonimpa Christian ndetse n’igihugu ca Congo kubwo kubura intwari. Imana imwakire m’ubwami bwayo.

2 Responses to Colonel Nzabonimpa Christian yitabye Imana

  1. MUGUNGA Reply

    Oct 24, 2016 kuri 4:17 am

    Amahoro! Uwo MUNYAMASISI Imana imwakire mu bayo. Yari akiri muto kdi akaba umunyambaraga. Ni ukuri yari intwari, yangaga akarengane. Twihanganishije Abanyamasisi bose.

  2. NDAHIRO ARSENE Reply

    Sep 12, 2016 kuri 7:33 am

    IMANA IMWAKIRE MUBAYO KANDI TURABABAYE CYANE

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *