Turakohereza amakuru kuri Email

Amateka

Intwari Mushishi Karori.

IMURENGE – Mushishi Karori (1890s? – 1965) ni mwene Mihunga wa Rushombo w’Abasinzira. Hamwe n’abo mu muryango we , barimo se wabo Budurege, bari batuye  mu Ishenge/Gishembwe, ruguru y’i Buvira. Dore amwe mu mateka ye  nkuko nayaganiririwe n’umugore we muto  Muzirahinda Tereza na Mzee Serushahi Samson (Umuhungu wa Mushambaro mukuru we).

Mushishi yari muntu ki ?

Mushishi ngo yari umugabo w’igikwerere, munini, w’inzobe rutuku (nyinshi cyane), w’indeshyo iringaniye (taille moyenne) , wasirimutse mbere y’abandi,  kandi ngo yakagira isuku nyinshi. Yari yarubatse inzu nini y’amadafari atwitse na ciment , isakaje  amabati (=amanjanja). Yagiraga imirima y’ikawa ,ibitunguru,  yuhiraga akoresheje imifereji (Irrigation). Yari umutunzi w’ inka nyinshi, wagiraga ubuntu bwinshi.Yagabye inka 100 kandi ngo abakobwa be  yabashyingiraga abakene kugira ngo azabakize.

Amaze kumenya akamaro k’amashuli, nawe yasabiye abana bo mu Gishembwe, aho bari batuye, ishuri ribanza (primaire) ryigishwagamo n’ umwarimu w’ Umunyarwanda witwaga Innocent, ubwo hari mu 1952-53.Hamwe n’abo mu muryango we, Gapapa na Sebagabo , umuhungu we, bari baraguze imodoka, Camionette ya Toyota , yakoraga imirimo yo gutwara abantu n’ ibintu yakoreraga Uvira-Kirindye (isoko riba  ruguru yo ku Bwegera) cyangwa se Uvira- Baraka. Chauffeur wayo yari Mzee Serushahi Samson , umwe mubanganiririye aya mateka.

Nanone ngo yagiraga amatsiko yo kumenya iby’ahandi, ni yo mpamvu yifuje kumenya u Rwanda n’umwami waryo, Mutara Rudahigwa, azindukira i Nyanza mu Rwanda aherekejwe na Rugabanira , ubwo hari  1953. N’igihe umwami w’Ububiligi, Bauduoin, asuye Congo- Ruanda- Urundi, Mushishi yari muri delegation yari ivuye Uvira ijya kumwakira mu Kavimvira avuye i Bujumbura ajya i Bukavu.

Yari  Umutware n’Umucamanza.

Budurege ni we wari umutware  w’Abanyamulenge bari batuye mu misozi ( intambira) ya ruguru y’ i Buvira ku ngoma ya Lenge umwami w’Abavira wategetse mbere y’Abakoloni. Amaze gupfa, umuhungu we Mubembe  Rugondera yahaye Mushishi, mwene se wabo, ubutware bwa Se kubera ubwenge n’ubutwari kavukire yagaragaje kuva akiri muto.

Bimwe mu byarangaga, ni ukwanga akarengane.Ngo yaciraga abaturage imanza zitabera , n’abarenganirijwe ahandi   nabo bamuturaga imanza zabo kugira ngo abarenganura.Bamwe mu bo yaburaniye ni Ngomogo (Umusinzira w”Ababarara) na Shashika ( umusinzira w’ Abashuli)   bavuye i Muhanga/ Gatobwe . Undi yaburaniye ni Ruhimbika w’Abatuganyi (sekuru wa Muller), wari mwene nyinawabo, amufasha gutsinda urubanza rwo mu muryango we yaburanaga. Nanone yaburaniraga  Abanyamulenge i Bwami no ku Abazungu b’abakoloni i Buvira, mu manza babaga barenganijwemo, yari Avocat wabo.

Yakubise Umuzungu Urugubyo.

Mu gihe cy’ Ubukoloni abantu bose bagombaga kwandisha inka batunze, bakamenyesha ko hari iyo bagurishije cyangwa ko yapfuye. Iyapfuye, bagombaga kwerekana uruhu rwayo. Ngo  inka ya Mushishi yarapfuye, Rezimo, umukoroni wari veterineri, amubaza uruhu rwayo , undi ati imbwa zararuriye. Amukubita urushyi, Mushishi nawe amukubita urugubyo rwe ( yakundaga kwitazwa cyane). Ahita ajya kumurega, baraburana umuzungu aratsindwa. Ibyo byatumaga  Abapfurero bamwubaha, bakamutinya , bakamwita  “Umwami w’Abanyarwanda”. Ubwo butwari bwe ni bwo bwatumaga  umwami w’Abapfurero Nyamugira amutinya,  ko azagumura abaturage, ntibakomeze kumuyoboka. Rimwe  ngo yigeze kumufungishiriza kuri poste ya  Kabunambo

(Muri Sange) amuziza  impamvu zidafatika.

Yarwanyije Mulele… agwa ku rugamba.

Ubwo intambara ya Mulele yateraga, iyobowe na Bidalira na Marandura,  bahungiye ruguru,  Mushishi ahamagara abandi bagabo, abakoresha inama , ababwira ko bagomba kurwanya Mulele. Nibwo yatangiye kubigisha uko intamabara irwanwa hakoreshejwe imiheto n’ imyambi. Abajenesi barazamutse bajya gutera ku Ndondo, Mushishi ngo yumve ko bazamutse, ategura igitero cyo kujya kubitangira mu nzira bataragera mu mihana. Ngo bagere hafi ya Gafinda bararwana , abarasa imyambi, cyokora bo bakoreshaga imbunde, baramurasa,    (we na Bujambi mwene Bugege w’Abakabakaba) arapfa, kuko ngo yari yaravuze ko azapfa nk’abagabo. Ubwo hari 1965. Abantu bose  bo ku Ndondo ngo bumve ko intwari yabo, yari ibafatiye runini , yaguye ku rugumba,  barahunga, bamwe bajya i Bubembe, abandi bajya i Bupfurero, Indondo yose irasenyuka.

Muzirahinda Tereza, umugore muto wa Mushishi

Mushishi

Intwari Mushishi Karori.

Intwari Mushishi Karori.

Abamukomokaho.

Mushishi Karoli yabyaye abana benshi, harimo abakobwa bashatswe mu yindi miryango. Abahungu bamukomoka ho k’umugore wa mbere, Nyabikurira ni  Sebagabo Daudi;  ku mugore wa kabiri Nyamuzumbu ni Zuzuyamba Yozefu; Ku umugore we wa gatatu, Nyabasenga, ni Mutwa, Rwinikiza, Ruhosha na Gadi; ku umugore we muto , Muzirahinda Tereza,  ni Kibingira, Mujonga, Bideri, Irabona na Kagabo.

Ngibyo ibigwi by’intwari ku rugamba, Mushishi Karoli, warwanyije abanzi, arwanirira bene wabo, atanga ikiguzi kiruta ibindi.

– Tuzahora Tumwibuka –