Turakohereza amakuru kuri Email

Abaturage bo mu Minembwe muri gahunda yo kurwanya indwara ya SIDA.

Published on Oct 31, 2016 by David Manoa
Ifoto - Google.

Ifoto – Google.

MINEMBWE – Kuva kuminsi 27/10 nibwo ishirahamwe RCPPLUS, ryatangije kumenyekanisha ibikorwa byabo byo kurwanya indwara ya SIDA.

Iri shirahamwe rififite icicaro gikuru i Bukavu ri hagarariwe na Coordinanteur Jules Semahoro.  Ishirahamwe, RCPPLUS, ryatangiye iyi gahunda mu minembwe kugirango abaturage bo muri kano karere bagire ubuzima bwiza kandi bashobore gusobanukirwa kwirinda ibijanye n’iy’indwara ya Sida.

sida-front1

 

Iyi gahunda ikaba yaratangijwe kumugaragaro na Ministre w’ubuzima muri Kivu y’amaj’epfo Mwanza Naguniya nkuko tubitangarizwa n’umuyobozi mukuru wa RCPPLUS, mukiganiro yakoranye na www.imurenge.com. Jules Semahoro, yavuze ko ikigaragara ciza aruko abaturage bo mu Minembwe bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwipimisha hagamijwe kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Uyu ni coordinateur wa RCPPLUS, Jules Semahoro, ahagaze imbere y'imbaga yabantu.

Uyu ni coordinateur wa RCPPLUS, Jules Semahoro, ahagaze imbere y’imbaga yabantu.

 

Nshingiye k’umubari w’abantu bitabiriye iyi gahunda twakoze iminsi itatu (3), abantu bitabiriye bari bagera kuri magana atatuna mirongo itanu (350), abo nibo babashije gupimwa.

–  Jules Semahoro  –

Tumubajije niba hari abantu boba baragaragaye kuba bafite iyi ndwara ya Sida, Jules Semahoro yatubwiye ko mubyukuri abaturage batagomba kwirara kuko hagaragaye abantu batari bake bamaze kwandura indwara ya Sida kandi byagaragaraga ko bakomeye.

Uyu muyobozi, Jules Semahoro, yaboneyeho umwanya wo gushimira abaturage bose bitabiriye iyi gahunda, anasaba umuntu wese wasanze yaranduye, kugana ibitaro akubahiriza Inama yahawe na muganga. Asaba kandi ko no kuri barya bose batabashije kuza kwipimisha, ko bobikora kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, dore ko aribyo bizabafasha gukomeza kwitwararika mu kwirinda iyi ndwara yugarije isi yose.

Tubibutse yuko iyi gahunda yo kwipimisha indwara ya Sida, yakozwe n’ishirahamwe rya RCPPLUS bakoranye n‘ibitaro bikuru bya Minembwe.

Dore uko byari bimeze:

Izi ni intumwa za PNMLS hamwe niza RCPPLUS.

Izi ni intumwa za PNMLS hamwe niza RCPPLUS.

 

Jules Semahoro.

Jules Semahoro, Coordinanteur w’ishirahamwe, RCPPLUS,

 

Bamwe mu bayobozi.

Bamwe mu bayobozi.

 

Abaturage bitabiriye bari benshi.

Abaturage bitabiriye bari benshi.

 

Abaturage bitabiriye bari bishimye.

Abaturage bitabiriye bari bishimye.

 

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *